|            BY THOMSON FOUNDATION

Isomo ry'itangazamakuru ricukumbuye mu Rwanda

Write your awesome label here.
Mu myaka mike umaze uri umunyamakuru ukurikirana inkuru zinyuranye ushungurira mu cyumba gitunganyirizwamo amakuru cy’igitangamakuru ukorera byakubereye umugisha. Washoboye kumenya neza iby’ibanze nkenerwa mu mwuga kandi wubaka byihuse uburyo bufatika bw’imikorere mu kazi. Ariko, ushobora gusanga inkuru ushinzwe gukoraho akenshi zitajya zicengera cyane, cyangwa se ukumva utanyuzwe n’uko usanga udafite ibisubizo byose ukeneye kugira ngo inkuru zawe zuzure nyakuri. Ubwo rero birashoboka ko iki ari igihe cyo gutangira kongera ubumenyi ngiro bwawe no kuba umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye. Niba ariko bimeze, iri ni isomo ryawe!

Ibikubiye mu isomo

Ibyerekeye amasomo
Ibyo ugiye kwiga
Impuguke zabigizemo uruhare
Mu by’ukuri ibirikubiyemo bijyanye no kubakira ku byo usanzwe uzi nk’umunyamakuru, ukiremamo imitekerereze itandukanye irebana n’inkuru ushaka gutangaza ari na ko ushakisha ubwoko bw’amakuru akwiye atuma inkuru zawe zijya ku rwego rw’izicukumbuye. Iri somo rigamije gutangira kukuganisha muri iyo nzira.
Nurangiza iri somo, uzabasha:

  • Usobanukiwe kandi ushobora gutandukanya amoko anyuranye y’inkuru zicukumbuye
  • Ufite ubsushobozi bwo kumenya no kwifashisha amoko atandukanye y’amasoko y’amakuru
  • Ushoboye gutegura birambuye gahunda y’uburyo wakoramo inkuru yawe icukumbuye
  • Ufite ubushobozi bwo kumenya no gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano byawe nk’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye nk’uko bigenwa n’amategeko.

John-Allan Namu - umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye,
washinze Africa Uncensored

John-Allan Namu ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye w’Umunyakenya akaba ari n’umwe mu bashinze Africa Uncensored. John-Allan yabaye umunyamakuru w’umwaka mu wa 2015 na 2017 muri Journalism Excellence Awards ngarukamwaka (Ibihembo by’Itangazamakuru ryitwaye neza), mu 2019 yatsindiye Igihembo cya Global Shining Light Award 2019, atsindira igihembo cya Trace International Prize mu mwaka wa 2019 mu itangazamakuru ricukumbuye, ndetse mu 2009 yari yagizwe umunyamakuru w’umwaka binyuze mu munyamakuru w’umwaka watowe na CNN (CNN African Journalist of the Year). Yabaye kandi umusangirangendo wa CNN (CNN fellow) muri 2009 no muri 2017 aba umusangirangendo wa Archbishop Desmond
Tutu Fellow.

Ubugenzuzi bw’isomo bwakozwe na Catherine Mackie, Umunozanyandiko wungirije ukomoka muri Thomson Foundation.