Mu myaka mike umaze uri umunyamakuru ukurikirana inkuru zinyuranye ushungurira mu cyumba gitunganyirizwamo amakuru cy’igitangamakuru ukorera byakubereye umugisha. Washoboye kumenya neza iby’ibanze nkenerwa mu mwuga kandi wubaka byihuse uburyo bufatika bw’imikorere mu kazi. Ariko, ushobora gusanga inkuru ushinzwe gukoraho akenshi zitajya zicengera cyane, cyangwa se ukumva utanyuzwe n’uko usanga udafite ibisubizo byose ukeneye kugira ngo inkuru zawe zuzure nyakuri. Ubwo rero birashoboka ko iki ari igihe cyo gutangira kongera ubumenyi ngiro bwawe no kuba umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye. Niba ariko bimeze, iri ni isomo ryawe!