|            BY THOMSON FOUNDATION

Isomo ku Mahame Ngengamyitwarire y’abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’Itangazamakuru mu Rwanda

Write your awesome label here.
Iri somo rigamije kugeza ku basomyi ibintu bibiri: icya mbere, intangiriro irambuye ku bijyanye n’icyigwa no gusobanura icyo ugomba gutegereza mu gihe wiga itangazamakuru / itumanaho, na ho icya kabiri, ni ugusubiramo byimbitse ndetse n’inyobozi ku bibazo by’ingenzi ku myitwarire mbonezabupfura y’itangazamakuru, hamwe n’inyigo zakozwe n’ibisobanuro.

Ibikubiye mu isomo 

Ibyerekeye amasomo
Ibyo ugiye kwiga
Impuguke zabigizemo uruhare
Ibigo byabigizemo uruhare
Tubahaye ikaze mu isomo ry’ikoranabuhanga ku Mahame Ngengamyitwarire yateguriwe by’umwihariko abanyamakuru, abategura ibitambutswa ku mbugankoranyamgaba n’abandi bakora ibifitanye isano n’itangazamakuru mu Rwanda. Isomo rikomatanyije ryateguwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyamakuru mu Rwanda –RMC (Rwanda Media Commission), kandi gutanga ibyangombwa ku banyamakuru n’ibigo by’itangazamakuru biri mu nshingano zarwo.

Muri iki gihe isi igenda itera imbere cyane, abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’itangazamakurubafite uruhare rukomeye mu gutegura ibiganiro mbwirwaruhame, kumenyesha abaturage, no kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru. Hamwe no kwiyongera kw’imbuga nkoranyambaga n’akamaro kanini k’ibitambutswa hifashishijwe murandasi, abakora mu itangazamakuru bakeneye guhora bajyana n’igihe bakoresha ibikoresho bigezweho, tekiniki, kandi hitabwa ku myitwarire ya kinyamwuga mu itangazamakuru no mu bitangazamakuru bikoresha murandasi.

Iri somo ry’ikoranabuhanga ryagenewe abaryitabiriye bafite ubumenyi bwa ngombwa, ubumenyingiro, n’ubushobozi kugira ngo uruhare rwabo nk’abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’itangazamakurumu Rwanda rube indashyikirwa. Iri somo rikubiyemo amasomo akubiyemo ingingo z’ingenzi z’itangazamakuru, itangazamakuru rikorera kuri murandasi, hamwe n’ibitekerezo by’imyitwarire, kugira ngo abahugurwa basobanukirwe byimazeyo inshingano zabo n’imikorere myiza mu mwuga wabo.

Isomo nirisozwa neza, abarikurikiye ntibazuzuza gusa ibyangombwa bisabwa n’Urwego rushinzwe imyitwarire y’abanyamakuru -RMC ahubwo bazaba bafite n’ubushobozi bwo imikorere y’itangazamakuru igenda neza, gukora inkuru zujuje ubuziranenge, no kubahiriza amahame mbonezapfura mu kazi kabo.

Dutangire urugendo rwo kwiga no guteza imbere ubunyamwuga kugira ngo tuzamure ubumenyingiro bwanyu kandi bigire uruhare mu iterambere itangazamakuru n’abakora mu itangazamakuru mu Rwanda.
Nurangiza iri somo, uzabasha:

  • Abanyamakuru n’undi wese ukora ibitangarizwa rubanda basobanukiwe n’inyurabwenge ishingiye ku mahame ngengamyitwarire y’itangazamakurun’amagambo ajyanye n’iyibahirizwa ry’amahame y’itangazamakuru.
  • Abanyamakuru n'abakora ibifitanye isano n’itangazamakuru bamenya kandi bagashyira mu bikorwa amahame amenyekanisha imyitwarire ya kinyamwuga y’abanyamakuru, abakora ibifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’abandi bategura ibitambutswa mu itangazamakuru.
  • Abanyamakuru n'abakora ibifitanye isano n’itangazamakuru bamenya kandi bagashyira mu bikorwa amahame amenyakanisha imyitwarire ya kinyamwuga y’abanyamakuru, abakora ibifitanye isano n’itangazamakuru hamwe n’abategura ibinyura mu itangazamakuru mu gihe bategura kandi bagatanga ibitambuka binyuze ku mbuga zikorera kuri murandasi.
  • Abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’itangazamakuru basobanukiwe intego n’inzira zo guhabwa ibyangombwa n’impamvu zishobora gutuma ubusabe bwe busubizwa inyuma, guhagarikwa igihe gito cyangwa kwirukanwa burundu hamwe n’uburyo bwo gusuzuma no kwakira ujurire.
  • Abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’itangazamakurubagomba gukurikiza ibyo basabwa mu rwego rw’umwuga yaba mu myandikishirize y’Ibigo by’itangazamakuru ndetse n’imikorere.
  • Abanyamakuru n’abakora ibifitanye isano n’itangazamakuru bagira uruhare mu mikemurire y’ibibazo mu Rwanda.

Henry Omusundi Maina - impuguke mu mategeko


Henry Omusundi Maina ni impuguke mu mategeko yerekeye ukubona amakuru amazemo imyaka irenga 20, akaba yarabyigiye mu Bwongereza muri gahunda ya Chevening. Ni umwe mu bagize itsinda ryateguye imirongo ngenderwaho mu gukora itegeko ryerekeye ukubona amakuru muri Afurika. Bwana Maina ni umwarimu w’isomo ry’amategeko y’itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru muri Kaminuza ya Nairobi no mu ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza ya Aga Khan University.

Emmanuel Mugisha - Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Media Commission (RMC).

Emmanuel Mugisha, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC). Afite impamyabumenyi y'ikirenga muri International Relations and Diplomacy yakuye muri kaminuza ya Mount Kenya University kandi afite impamyabumenyi mu by'amategeko (LLB) yakuye muri Kaminuza y'U Rwanda (UR). 

"Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF mu magambo ahinnye y’icyongereza), ryashinzwe mu mwaka wa 2006 nk’umuryango utari uwa Leta ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda; ukaba mu nshingano zawo ukora ubuvugizi ukanateza imbere uburenganzira bwo kubona ubutabera buboneye, kugendera ku mategeko, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwitangazamakuru hatanga ubufasha mu by’amategeko ku banyamakuru n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru; gutanga amahugurwa no gukora ubuvugizi bushingiye ku bushakashatsi. Rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 38 barimo imiryango nyarwanda itari iya leta n’indi mvamahanga, ingaga, ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko bishamikiye kuri za Kaminuza zigisha amategeko n’imiryango ishingiye ku madini."


Rwanda Media Commission ni urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwahawe inshingano ikomeye na reta y’u Rwanda yo guteza imbere umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda, hari inshingano zo kugira itangazamakuru ryigenga kandi rikora kinyamwuga. Yashinzwe mu mwaka wa 2013 hashingiwe ku ngingo ya 02/2013, ingingo ya 2 (igika cya 20), RMC ikaba imaze kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry'itangazamakuru ryo mu Rwanda, ikanagaragaza ubufatanye hagati ya leta y'u Rwanda, abaturage muri rusange, abanyamakuru n'abafatanyabikorwa.

Inshingano za RMC

RMC ifite inshingano zo guteza imbere itangazamakuru ry’igenga, rikora kinyamwuga kandi ryigenzura mu Rwanda. Duharanira itangazamakuru ryubahiriza indangagaciro z'umwuga kandi turinda ubwigenge bw'itangazamakuru, tukemeza ko itangazamakuru ritera imbere mu gihe rikurikiza amahame y'ubunyamwuga n'ubwigenge mu gusohoza inshingano zaryo zo gukorera rubanda.