|            BY THOMSON FOUNDATION

Gukoresha neza uburenganzira bwo kubona amakuru ku banyamakuru mu Rwanda

Write your awesome label here.
Iri somo ryagenewe kubaha ubumenyi bwo kumenya neza uburyo Ubwisanzure n’uburenganzira bwo kubona amakuru bikoreshwa, akamaro k’itegeko ryo kubona amakuru nk’igikoresho cy’abanyamakuru n’uburyo bwo gusaba amakuru ukoresheje itegeko.

Ibikubiye mu isomo

Ibyerekeye amasomo
Ibyo ugiye kwiga
Impuguke zabigizemo uruhare
Murakaza neza mu isomo ry’ubwisanzure ku makuru!

Isomo rigabanyijwemo ibice bine:

  • Igice cya 1 gitanga incamake y’isomo.
  • Igice cya 2 gisobanura icyo ubwisanzure bwo gusaba amakuru ari cyo, n’impamvu umuntu ashaka gutanga gutanga dosiye.
  • Igice cya 3 kirambura uburyo kohereza ubwisanzure bwo gusaba amakuru.
  • Igice cya 4 gisobanura uburyo bwo kuvugana n’abantu bagerageza kwanga kuguha amakuru wasabye.

Muri buri gice, muzajya muhabwa imyitozo-ngiro ishingiye ku bitekerezo byaganiriweho mu isomo.
Mu gusoza iri somo muraba mushobora:

  • Gusobanukirwa n’intego y’Ubwisanzure ku makuru, amateka yayo nburyo bukora
  • Gukora ubusabe bunoze ku bwisanzure bwo kubona amakuru
  • Gukurikirana ubusabe watanze ku bwisanzure bwo kubona amakuru
  • Kumenya uko ujurira iyo wimwe ubwisanzure bwo kubona amakuru

Ushobora kurangiza iri somo mu gihe cy’amasaha 5 unyuze mu masomo menshi.

Henry Omusundi Maina -
impuguke mu mategeko

Henry Omusundi Maina ni impuguke mu mategeko yerekeye ukubona amakuru amazemo imyaka irenga 20, akaba yarabyigiye mu Bwongereza muri gahunda ya Chevening. Ni umwe mu bagize itsinda ryateguye imirongo ngenderwaho mu gukora itegeko ryerekeye ukubona amakuru muri Afurika. Bwana Maina ni umwarimu w’isomo ry’amategeko y’itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru muri Kaminuza ya Nairobi no mu ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza ya Aga Khan University.

Ewen MacAskill - Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye

Ewen MacAskill amaze imyaka isaga 40 ari umunyamakuru, 22 muri yo iheruka ari muri Guardian, aho yabaye Umwanditsi Mukuru wa politiki, umuyobozi w’abandi ku bubanyi n’amahanga, umuyobozi w’ibiro bya Washington, aba kandi n’umunyamakuru w’ingabo n’ubutasi. Yakurikiranye ananditse ku ntambara n'amakimbirane mu burasirazuba bwo hagati, Aziya yo hagati na Amerika y’Epfo. Yatsindiye ibihembo byinshi, harimo na Pulitzer igihe yari umwe mu bagize itsinda ry’abanyamakuru ba Guardian. Yatangiye gukorera muri Thomson Foundation mu 1984-85 ubwo yoherejwe umwaka umwe muri China Daily i Beijing. Afite impamyabushobozi y’icyubahiro y’icyiro cya gatatu cya Kaminuza mu mateka mashya na Politiki yakuye muri Kaminuza ya Glasgow.

Berna Namata -
Umunyamakuru

Berna amaze imyaka isaga 10 ari umunyamakuru,yakoraga nk’Umuyobozi w’ibiro by’akarere bya Nation Media Group mu Rwanda ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru, The East African. Nation Group, ifite icyicaro muri Kenya, ni ikigo cy’itangazamakuru cyigenga kinini kandi gikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu itumanaho mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y’itumanaho mu Bushinwa, n’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi bw’imibereho y’abaturage yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Aherutse kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu itangazamakuru n’itumanaho mu mujyi, muri Kaminuza ya London. 

Jean Paul IBAMBE -
impuguke mu mategeko

Jean Paul IBAMBE, ni umunyamategeko ubarizwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda n’Urugaga rw’Abavoka bo muri Afurika y’Uburasirazuba (EALS) ufite inararibonye mu byerekeye kubona ubutabera, itangazamakuru, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, Uburenganzira bwo Kubona amakuru, Kugenzura Itangazamakuru, Ikoranabuhanga, n’Uburenganzira bwa Muntu.
Yakoze mu itangazamakuru bitandukanye mu Rwanda nk’umwanditsi mukuru, yabaye Umujyanama mu by’amategeko w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC).